Urupfu rwo ku musaraba rw’Umucunguzi wacu YESU Kristo nirwo rwadukuyeho uwo muvumo, ngo dukizwe no kwizera Uwishyizeho ibyaha byacu akanadukuraho umuvumo!
Biragaragara ko Amategeko atazanye agakiza cyangwa gukiranuka, ahubwo cyari igicucu cy’ibyo Imana yari igiye gukorera Ubwoko bwayo. Isabato yari IGICUCU cy’UBURUHUKO BW’UKURI twari tugiye kwinjiramo kubwa YESU Kristo!
Aha niho impaka zose zirangirira! Iminsi mikuru yo mu Mategeko hamwe n’amasabato byari ibicucu by’ibyari bigiye guhabwa Ubwoko bw’Imana muri Yesu Kristo! We ubwe yarabyemeje!
NTABWO YESU Yaje gukuraho Amategeko cyangwa Ubuhanuzi. Yaje gusohoza ibyavuzwe na Musa, n’abahanuzi! Kubijyanye n’Isabato, dore ISEZERANO RY’UBWO BURUHUKIRO:
Iryo sezerano ryo kwinjira mw’Isabato (mu Buruhukiro) ryasohoye ku munsi wa Pantekoti ubwo Abigishwa ba YESU Kristo bahabwaga Umwuka Wera. Binjiye mu Buruhkiro bw’Imana yari yarateguriye abayikunda, nk’uko byanditswe:
Hari ISEZERANO ryo kwinjira mu BURUHUKIRO BW’IMANA yateguriye abayo bo mw’ISEZERANO RISHYA
IKIBAZO CYA KABIRI KU BIRYO
Ici kibazo kinjyanye n’icy’Isabato.
Ntawerewe gucira uwizera urubanza ashingiye kuby’arya cyangwa anywa. Iby’Imana yaremye ni byiza. Amategeko ya Musa yashyizweho nk’igicucu kibyari bigiye guhabwa abana b’Imana.
IKIBAZO CYA GATATU
IDINI
IDINI ni imisengere ishyirwaho n’abantu bashingiye kubyo bibaza ko ari Ijambo ry’Imana. Kenshi abo bibaza ko aribo batangiye ayo madini, sibo baba barayatangiye, ahubwo aba yaratangiwe n’abaje nyuma yabo, bakagerageza kwegeranya inyigisho bibaza ko zigishijwe n’uwo bitirirwa.
Igihe cya YESU amadini akomeye yari ay’Abafarisayo n’Abasadukayo. Amadini aba akomeye ku nyigisho zayo, no ku bigishwa babo.
Iki gihe amadini ya baye menshi cyane. N’ubwo aba adahuje inyigisho, ubu bariho barahurira mw’Ishyirahamwe ry’amatorero ya Gikristu (Œucuménisme), aho bahurira na Kiliziya Gatulika.
Ntaho amadini ahuriye n’Itorero ry’Umwami YESU Kristo. Amadini ayoborwa n’abantu, akizera inyigisho zemejwe n’abantu, ariko Itorero ry’Umwami YESU Kristo riyoborwa na YESU Kristo ubwe, kandi rikizera Ijambo ry’Imana riri muri Bibliya.
YESU aguhe umugisha!
Discussion
Réponses publiques
0 messages
Aucune réponse publique pour le moment.
Suivi
Demander une précision
Vous pouvez répondre sans compte. Votre nom restera associé à ce navigateur pour le suivi.