Toutes les questions
Répondue

Chalom mbega idini ni iki?

Visiteur 8943 19 mai 2026

Chalom mes frere nagire mbabaze ati 1/mbega birakwiye ko abizera bukuri ko bubahiriza isabato? 2.mbega ko tubona ko Imana yabujije kurya ibizira (ingurube inkwavu imbati nibindi mbega kubazirya ntibariko barrwa mucaha? 3.idini ni iki? Kunyishu muza kundonsa nagire mbasabe mukoreshe imirongo yo muvyanditswe vyera Yesu bahezagire

0 réponses 54 vues Répondre

Réponse

4 juin 2026

Réponse officielle

François Xavier Chauffeur

Shalom Mukundwa!

IKIBAZO CYA MBERE KW’ISABATO

Ku Bisraeli, ntiryari itegeko gusa, ahubwo ryari ISEZERANO RIDAKUKA.

Nubwo Amategeko yari yahawe Israeli, Ibyanditswe Byera byavuze bitaraba ko Abanyamahanga bazatsindishirizwa no KWIZERA!

Kandi n’Abisraeli bahawe ayo mategeko, ntiyashoboraga kubakuraho umuvumo uyaherekeza, kuko handitswe ngo:

Urupfu rwo ku musaraba rw’Umucunguzi wacu YESU Kristo nirwo rwadukuyeho uwo muvumo, ngo dukizwe no kwizera Uwishyizeho ibyaha byacu akanadukuraho umuvumo!

Biragaragara ko Amategeko atazanye agakiza cyangwa gukiranuka, ahubwo cyari igicucu cy’ibyo Imana yari igiye gukorera Ubwoko bwayo. Isabato yari IGICUCU cy’UBURUHUKO BW’UKURI twari tugiye kwinjiramo kubwa YESU Kristo!

Aha niho impaka zose zirangirira! Iminsi mikuru yo mu Mategeko hamwe n’amasabato byari ibicucu by’ibyari bigiye guhabwa Ubwoko bw’Imana muri Yesu Kristo! We ubwe yarabyemeje!

NTABWO YESU Yaje gukuraho Amategeko cyangwa Ubuhanuzi. Yaje gusohoza ibyavuzwe na Musa, n’abahanuzi! Kubijyanye n’Isabato, dore ISEZERANO RY’UBWO BURUHUKIRO:

Iryo sezerano ryo kwinjira mw’Isabato (mu Buruhukiro) ryasohoye ku munsi wa Pantekoti ubwo Abigishwa ba YESU Kristo bahabwaga Umwuka Wera. Binjiye mu Buruhkiro bw’Imana yari yarateguriye abayikunda, nk’uko byanditswe:

Hari ISEZERANO ryo kwinjira mu BURUHUKIRO BW’IMANA yateguriye abayo bo mw’ISEZERANO RISHYA

IKIBAZO CYA KABIRI KU BIRYO

Ici kibazo kinjyanye n’icy’Isabato.

Ntawerewe gucira uwizera urubanza ashingiye kuby’arya cyangwa anywa. Iby’Imana yaremye ni byiza. Amategeko ya Musa yashyizweho nk’igicucu kibyari bigiye guhabwa abana b’Imana.

IKIBAZO CYA GATATU

IDINI

IDINI ni imisengere ishyirwaho n’abantu bashingiye kubyo bibaza ko ari Ijambo ry’Imana. Kenshi abo bibaza ko aribo batangiye ayo madini, sibo baba barayatangiye, ahubwo aba yaratangiwe n’abaje nyuma yabo, bakagerageza kwegeranya inyigisho bibaza ko zigishijwe n’uwo bitirirwa.

Igihe cya YESU amadini akomeye yari ay’Abafarisayo n’Abasadukayo. Amadini aba akomeye ku nyigisho zayo, no ku bigishwa babo.

Iki gihe amadini ya baye menshi cyane. N’ubwo aba adahuje inyigisho, ubu bariho barahurira mw’Ishyirahamwe ry’amatorero ya Gikristu (Œucuménisme), aho bahurira na Kiliziya Gatulika.

Ntaho amadini ahuriye n’Itorero ry’Umwami YESU Kristo. Amadini ayoborwa n’abantu, akizera inyigisho zemejwe n’abantu, ariko Itorero ry’Umwami YESU Kristo riyoborwa na YESU Kristo ubwe, kandi rikizera Ijambo ry’Imana riri muri Bibliya.

YESU aguhe umugisha!

Discussion

Réponses publiques

0 messages
Aucune réponse publique pour le moment.

Suivi

Demander une précision

Vous pouvez répondre sans compte. Votre nom restera associé à ce navigateur pour le suivi.

Laissez vide pour utiliser un nom anonyme gardé sur ce navigateur.

Aucun compte requis.